Polisi yo muri Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batanu bashinjwa guhererekanya uruhinja rw’amezi abiri bakarugurisha bashaka inyungu. Ni nyuma y’uko umubyeyi w’umwana wibwe yari amaze igihe abibwiye polisi.
SP Benjamin Hundeyin, umuvugizi wa polisi i Lagos yavuze ko abashinzwe iperereza kuri sitasiyo ya Oko-oba bahise batangira gushakisha abakekwaga ko bibye umwana muto w’umuhungu. Bakaba bamaze gufatwa.
Amakuru aravuga ko umwe mu bakoze ubwo bujura yaje agafata umwana nyina atabizi, hanyuma akamujyana ahantu hatazwi mu rwego rwo kumugurisha rwihishwa nk’uko byaje gutahurwa n’abakoze iperereza.
Uwitwa Gloria afatwa ndetse akemera ko yagurishije umwana w’abandi amafaranga ibihumbi 500 by’iwabo ni ukuvuga asaga ibihumbi 400Frw, yanemeje ko uwo yamugurushijeho ari Pasiteri Peter.
Pasiteri Peter na we yaje gufatirwa mu mujyi wa Ikenne aho yasobanuye ko umwana yamugurishije akabakaba miliyoni 1.4. Pasiteri yahise avuga ko uwitwa Loretta ari we wamuguze, bidatinze uyu Loretta yahise atabwa muri yombi anemera ko yamutanze bakamuha asaga miliyoni 2.3.
Mu baguze uyu mwana banyuma bakekwa harimo umugore n’umugabo we. James na madamu we bafatiwe mu birori byo kwita izina uyu mwana bivugwa ko baguze magendu.