wex24news

Perezida wa Rayon Sports yatagaje ko kuri uyu wa Mbere yakira abakinnyi bashya

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko iyi kipe itegereje abakinnyi batatu bashya barimo ba rutahizamu babiri na myugariro umwe kugira ngo irusheho kwiyubaka mu gihe yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25.

Uwayezu yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo Shampiyona itangire.

Ati “Ku wa Mbere hazaza abandi batatu, hazaza ba rutahizamu babiri, haze na myugariro umwe. Murabizi ko twazanye umutoza tuzi, bazaza abarebe, natubwira ngo aha hari igihanga, cyangwa aha tuhakosore, tuzabikora ariko abo batatu ni bo bazaza.”

Rayon Sports ishobora kurekura Umurundi Aruna Madjaliwa ikamusimbuza Umunya-Ghana James Akaminko yatizwa na Azam FC.

Rutahizamu w’Umurundi, Bimenyimana Bonfils Caleb, ari mu bakinnyi bivugwa ko bashobora kugurwa n’iyi kipe muri iyi mpeshyi.

Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wahawe amasezerano y’imyaka itatu, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itatu ya gicuti, ni umwe muri abo bakiri bato.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *