wex24news

Uburusiya bwahanuye drone ebyiri za Ukraine

Ukraine yarashe ibigega byinshi bya Peteroli by’u Burusiya ikoresheje indege zitagira abapilote, mu gihe u Burusiya nabwo bavuga ko bwahanuye ebyiri muri zo.

Uburusiya bwahanuye drone ebyiri za Ukraine yakoreshe itwika ibigega bya Peterori

Izi ndege za Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya nk’uko byemejwe n’umutegetsi wo mu Burusiya kuri iki cyumweru.

Guverineri w’intara ya Kursk, Aleksei Smirnov, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ibigega bitatu bya lisanzi byafashwe n’inkongi y’imuriro iturutse ko ku gigasu cyarashwe n’indege yo mu bwoko bwa drone.

Yavuze ko Inzego zitandukanye yagerageje kuzimya ibigega bibiri ariko ikindi kirakongoka. Smirinov yavuze ko abantu 82 n’ubikoresho 32 bizimya umuriro byari byifashishijwe kuzimya iyo nkongi.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo ndege zo mu bwoko bwa drone zari zagabye igitero mu karere ka Kursk gahana imbibe na Ukraine.

Putin aherutse gutangaza ko atazigera ahwema kwivuna Ukraine mu gihe yaba ikomeje guhabwa ubufasha na Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *