wex24news

Umukino wa super cup hagati ya APR FC na Police FC wahinduriwe itariki

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru FERWAFA ryamenyesheje APR FC na Police FC ko umukino uruta indi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” uzahuza amakipe yombi uteganyjwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Image

Uyu mukino washoboraga kubera kuri Stade Amahoro tariki 11 kanama 2024 nkuko byagaraga ku ngengabihe y’amarushwa Ferwafa yari yashyize hanze.

APR FC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24 mugihe Police yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Amakipe yombi kandi azahagarira u Rwanda mu rushanwa Nyafurika ya CAF aho APR FC yatomboye Azam FC yo muri CAF Champions League mu gihe Police FC izahura na CS Constantine yo muri Algeria muri CAF Confederation Cup.

APR FC iheruka gutwara FERWAFA Super Cup mu 2018 itsinze Mukura VS.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye FERWAFA Super Cup 2023 itsinze APR FC ibitego 3-0.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *