wex24news

Umuturage yapfiriye mu masengesho

Umuturage utaramenyekana amazina bivugwa ko yaturukanye n’abandi mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ubwo we n’abo bari kumwe bari hafi gusoza amasengesho.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku musozi wiswe Ndabirambiwe uri ahazwi nko mu Kinyamerika.

Abaturage bavuze ko amakuru y’urupfu rw’uwo muturage bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Umwe yagize ati “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengero bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.

Yakomeje ati “Abo basenganaga bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye. Ahagana saa Kumi n’Imwe bagiye gutaha nyakwigendera atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye”.

Aba baturge bavuga ko nyuma abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo we mu modoka baramujyana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *