wex24news

Umwana yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu

Mu karere ka Nyanza hari umwana wuriye imodoka igenda nyuma aza guhanuka agwa hasi bimuviramo urupfu, amakuru avuga ko umushoferi w’iyo modoka ari gukurikiranwa.

Byabereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho imodoka yo mu bwoko bwa Fusso yariho igenda, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 ayigenda inyuma niko kuyurira (Kuyipanda) umushoferi yongera umuvuduko umwana arahubuka agwa hasi.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko nyakwigendera agihubuka kuri iriya modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa, yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.

Amakuru avuga ko umushoferi yaje gutabwa muri yombi kuko uwo mwana akigwa hasi umushoferi yakomeje urugendo aho guhagarara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *