wex24news

abahanzi bahamagariwe kwitabira imyigaragambyo

Umuhanzikazi Azawi wo muri Uganda, yahamagariye abahanzi bagenzi be mu kugaragaza ijwi ryabo mu myigaragambyo iri kuba bagafasha abaturage kurwanya ruswa nk’uko babahora inyuma igihe cyose.

Mu minsi yashize abiganjemo urubyiruko batangije ibikorwa byo kwigaragambya bamagana ubuyobozi butabitayeho ndetse na ruswa yamunze iki gihugu cya Uganda.

Mu kiganiro cya Space kuri X, Azawi yagize ati”abagande bagiye bashyigikira abahanzi mu bihe byiza n’ibihe bibi ariko ubu igihe abaturage babashakira abahanzi baryumyeho”.

Azawi yashinje abahanzi bagenzi be kurya amafaranga ya leta kugira ngo baruce barumire ku myigaragambyo iri kuba, yagize ati “abahanzi bariye amafaranga ya leta none ubu nta kintu bavuga kuko baratamiye kandi ubu nibakora ibitaramo bazasaba abaturange kubaba inyuma”.

Iyi myigaragambyo imaze gufungirwamo abatari bake, nubwo bivugwa ko bagera muri gereza bagatanga ruswa bagahita barekurwa kandi abayirwanya aribo bayitanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *