wex24news

AS Kigali  yasinyishije Rwabuhihi Placide watandukanye n’ikipe ya APR FC.

Ikipe ya AS Kigali yari itaratangira imyitozo kubera ibibazo by’amikora biyivugwamo, yasinyishije myugariro Rwabuhihi Aimée Placide watandukanye n’ikipe ya APR FC.

Ikipe ivugwamo ibibazo by’amikora yikojeje ku isoko igaragaza ko ishaka kugarukana imbaduko

Uyu musore watandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo ariko akaba atarahawe umwanya uhagije wo gukina.

Uyu mukinnyi yahisemo kwerekeza muri AS Kigali nubwo byavugwaga ko Kiyovu Sports yamwifuje ndetse ikamwizeza igitambaro cya Kapiteni ariko bikarangira uyu musore ahisemo AS Kigali kuko ari yo yamuhaye ibyo yifuzaga.

Ikipe ya AS Kigali iri kuvugwamo ibibazo by’amikoro biri kuvugwa ko Shema Fabrice umuyobozi wayo w’icyubahiro ari we watanze amafaranga yo kugura bamwe mu bakinnyi gusa akaba afite ibyo yijejwe n’umufanyabikorwa w’imena w’iyi kipe ari we umujyi wa Kigali.

AS Kigali ntirasubukuru imyitozo nubwo habura ibyumweru bibiri ngo Shampiyona itangire, gusa abakinnyi bakaba babwiwe ko kuri uyu wa Kabiri bagomba kugera kuri Kigali Pele stadium bagasubukura imyitozo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *