wex24news

Dorimbogo yasezeweho bwa nyuma

Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yakomokaga.

Uyu mukobwa witabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024, azize uburwayi yasezeweho n’abo mu muryango we mu marira n’agahinda. Uyu mukobwa yashyinguwe mu murenge wa Kirimbi.

Mu basezeye kuri uyu mukobwa harimo abana be b’abahungu barimo uw’imyaka 11 ndetse n’undi w’itanu yasize; abari basanzwe baziranye na Dorimbogo biganjemo abanyamakuru ndetse n’abandi bazwi muri sinema nka Ndimbati n’abandi.

Akivanwa mu bitaro yajyanywe kwa musaza we mu rugo ari na ho abantu bamukundaga, inshuti ze ndetse n’abo mu muryango bamusezeyeho.

Fina’ warwaje mu bitaro ’Dorimbogo’, yavuze ko yamurwaje igihe kinini, ariko igihe kiragera umuvandimwe wa ’Dorimbogo’ aza kumusimbura. Yavuze ko ubwo bari bamugejeje ku bitaro bya Kibuye mu gihe cy’amasaha atatu gusa yahise yitaba Imana.

Ariko kandi avuga ko ku bitaro bya Kibogora bamuhaye ’Transfer’ imwerekeza ku bitaro bya Kibuye, akabanza kunyura mu rugo. Uyu mubyeyi yavuze ko nta burangare umuryango wagize mu kwita ku mwana wabo nk’uko byagiye bivugwa.

Yagaragaje ko abaganga bamuhaye ‘Transfer’ gusa uburwayi bugaragara ko burimo amayobera. Yakomeje avuga ko Dorimbogo nta kindi yazize uretse amarozi.

Dorimbogo yamamaye kuva mu 2022 biturutse ku mashusho ye yagiye hanze ari kuririmba mu buryo bwasekeje benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *