wex24news

Gihugu cya venezuwela hadutse imyigaragambyo y’abaturage bamagana ibyavuye mu matora

Nyuma y’uko hatangajwe ko Nicholas Maduro yongeye gutsindira kuyobora Igihugu cya Venezuela muri manda ya 3, muri iki Gihugu hadutse imyigaragambyo y’abaturage bamagana ibyavuye mu matora, bavuga ko habayemo uburiganya.

Abigaragambya bari kujya mu mihanda bagatwikira amapine, ari nako batwika amafoto ya Perezida Nicholas Maduro wongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Perezida Nicholas Maduro yongeye gutsindira kuyobora iki Gihugu muri Manda ya atatu ku amajwi 51% ahigitse Edmundo Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bari bahanganye, we wagize amajwi 44%.

Bamwe mu banyapolitiki batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela barimo uyu watsinzwe amatora EdmundoGonzalez, n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubu butegetsi Maria Corina Machado; batangaje ko habayeho kwibira amajwi Perezida Nicholas Maduro, kuko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryatsinze ku majwi 73% bayakuraho bayaha Nicholas Maduro.

Maria Corina Machado yatangarije The Guardian ko Perezida Nicholas Maduro agomba kwemera ko yatsinzwe bakareka gufindafinda intsinzi bamuha amajwi y’amibano kuko n’abaturage batakimushaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *