Abahagarariye guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barahurira i Luanda muri Angola kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, baganira ku buryo bwo gucoca amakimbirane ari hagati y’impande zombi.
Izi ntumwa zaherukaga guhurira muri Angola muri Werurwe 2024, zifata imyanzuro irimo ko kugira ngo umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wabaye izingiro ry’aya makimbirane ugaruke, imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 igomba guhagarara.
Itangazo ryashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ryasabaga kandi impande zombi kwizerana no guhanahana amakuru y’ubutasi, hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.
Intumwa za RDC zemeye ko mu yindi nama yari yarateganyijwe muri Mata 2024, zizerekana uburyo ziteganya gusenya umutwe wa FDLR. Itangazo ryabishimangiye riti “Intumwa za RDC ziteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR izaherekezwa n’uko bizakorwa.”
Byateganyijwe ko mu gihe RDC izaba isenya FDLR nk’uko yabisezeranyije abitabiriye ibi biganiro, Leta y’u Rwanda na yo yateguje ko izafata ingamba zirebana no kurinda umutekano w’u Rwanda.
Ntabwo ibiganiro byari byarateganyijwe muri Mata 2024 byabaye, icyakoze impande zombi zakomeje kuvugana n’umuhuza (Angola) ku ntambwe ziri guterwa hubahiriza imyanzuro yafashwe kuva mu 2022 ubwo habaga inama ya mbere ya Luanda.
Nubwo bitari mu rwego rw’ibiganiro bya Luanda, mu ntangiriro za Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta Gen (Rtd) James Kabarebe, bahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa RDC, Gracia Yamba Kazadi, muri Zanzibar.
Nk’uko Ambasaderi Nduhungirehe yabisobanuye, muri uku guhura kwabo kwabaye mu gihe cy’umwiherero wateguwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, impande zombi zemeranyije ko gusubukura byihuse ibiganiro bya Luanda ari ngombwa, kugira ngo amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu ashakirwe umuti.
Muri Werurwe 2024, byari byarateganyijwe ko ibiganiro byari kuba muri Mata bizategura uguhura kwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, cyane ko bigizwemo uruhare na Angola, aba bakuru b’ibihugu byombi bari baremeye guhura amaso ku yandi.