wex24news

mu gihugu cy’u Buhindi, habaye inkangu n’imyuzure 

Muri Leta ya Kerala mu majyepfo y’Igihugu cy’u Buhindi, habaye inkangu n’imyuzure byadutse mu ijoro abantu baryamye, bihitana abarenga 60, ndetse imibare ishobora kwiyongera.

Ni ibiza byabaye mu ijoro abantu baryamye, byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iyi Leta ya Kerala, yatumye imisozi myinshi itwarwa n’inkangu inajyana abaturage benshi.

Umusozi wo mu Karere ka Wayanad watwawe n’inkangu, mu ijoro, utwara ubuzima bwa benshi, ndetse amakuru avuga ko imibare y’abahitanywe n’ibi biza ishobora kwiyongera kuko hari abagitwikiriwe n’ibyondo n’ibikuta byabagwiriye.

Inkangu nyinshi zabaye mu bice byegereye Meppadi muri aka Karere ka Wayanad mu masaaha ya saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, aho yibasiye cyane uduce tune, ndetse ubu ibikorwa by’ubutabazi bikaba biri gukorwa.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iyi mvura yangije ibikorwa remezo byinshi nk’amashanyarazi, imihanda ndetse hari n’ibiraro byinshi byatwawe n’izi nkangu.

Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Kerala, P M Manoj yavuze ko imibare y’abahitanywe n’izi nkangu ishobora kwiyongera, ndetse anatangaza ko abakomeretse barenga 70, aho bari kuvurirwa mu bitaro by’Akarere.

Aha habereye ibi biza, hoherejwe abasirikare 200 ndetse n’indege ebyiri za kajuguguju z’Igisirikare cy’u Buhindi kimwe na Polisi mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’ubutabazo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi bwagize buti Abantu babarirwa muri magana, birakekwa ko bagizweho ingaruka.”

Itangazo ryashyizwe hanze n’Itsinda ry’abaganga ryoherejwe ahabereye ibi biza, rivuga ko rimaze “gutabara abantu babarirwa muri 250 bari mu kaga.”

Sandosh Kumar, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buhindi uhagarariye agace ka Kerala, yabwiye Ibiro Ntaramakuru ANI ko imyuzure yibasiye aka Karere, yatumye ahantu henshi harengerwa n’amazi ku buryo N’ibikorwa by’ubutabazi biri kugorana.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *