wex24news

prince harry yahishyuye impamvu atinya gusubiza umugore we mu bwongereza

Igikomango cy’u Bwongereza Harry, umaze iminsi asura umuryango we i Bwami ntanjyane n’umugore we Meghan Markle bikibazwaho, ubu yahishyuye impamvu atinya kumusubiza mu Bwongereza.

Prince Harry in a light blue blazer and white shirt and black tie smiling next to Meghan Markle in a white blazer and black shirt

Kuva King Chrles ||| yatangaza ko arwaye kanseri, Prince Harry amaze kumusura inshuro 2, aribyo byatumye ibinyamakuru byoi mu Bwongereza byibaza impamvu aza atarikumwe n’umugore we.

Ibyo byose Prince Harry yabigarutseho muri filime mbarankuru yitwa ‘Tabloids on Trails’ kuri televisiyo ya ITV, ubwo yagarukaga ku mpamvu atajyana n’umugore we, yagize ati”mfite ubwoba bw’umutekano w’umugore wanjye, nitondera kuhamujyana kuko nzi ko atarinzwe bihagije”.

Yakomeje agira ati”nagiye mbona benshi bo mu muryango wanjye barimo na mama bagiye bazira umutekano muke, hari n’ibyamamare mbona bihura na bantu babavogeracyane mu mihanda, rero igihe cyose mbona umutekano undahagije ntabwo nahajyana umugore wanjye”.

Ibyo Prince Harry yatangaje bifite aho bihuriye no kuba mu 2021 i Bwami bamwambuye ububasha bwo kurindwa n’abadhinzwe umutekano, bivuze ko icyo gihe Prince Harry ariwe wiyishyurira abashinzwe umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *