Rutahizamu Sugira Ernest wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda, wanakiniye Amavubi yanatsinzemo ibitego byagiye biha ibyishimo Abanyarwanda, akaba amaze igihe adafite ikipe, yaramukiye ku kibuga gusubukura imyitozo, ariko ntiyayikorana nâabandi bakinnyi bâikipe yari ajemo.
Sugira Ernest umaze igihe adafite ikipe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 ubwo ikipe ya AS Kigali yasubukuraga imyitozo, na we yagaragaye kuri Kigali Pele Stadium nkâuje na we mu myitozo.
Uyu rutahizamu ufite izina rizwi na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, ubwo yari kuri Kigali Pele Stadium, yabanje kumva amabwiriza hamwe nâabandi bakinnyi bari baje gusubukura imyitozo muri AS Kigali, ariko iyi nama ihumuje we ahita ajya kwicara hanze yâikibuga, mu gihe abandi bahise batangira imyitozo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Sugira Ernest atakoranye imyitozo nâabandi bakinnyi ba AS Kigali na yo yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, nyuma yâuko imaze igihe ivugwamo ibibazo byâamikora byanatumye itinda kuyitangira.
Sugira wari umaze igihe adafite ikipe, aheruka kugira ikipe mu ntangiro za 2023 ubwo yakiniraga Al Wahda yo muri Syria, ariko akaza gutandukana nâiyi kipe atarangije amasezerano ye.