wex24news

 Umunyarwanda yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we

Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kigezi yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Fosta Twizeyimana, akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka itandatu.

Uganda: Umunyarwanda akurikiranweho gufata ku ngufu umwana we

Amakuru yatanzwe na Polisi ya Uganda avuga ko Twizeyimana yakoraga akazi k’ubushumba mu Karere ka Rukiga.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko bikekwa ko iki cyaha Twizeyimana yagikoze ku wa 26 Nyakanga 2024, mu gace ka Rukiga aho uyu mugabo yari aragiye.

Ati “Amakuru ahari agaragaza ko Twizeyimana yagiye mu ifamu ari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka ibiri n’undi w’imyaka itandatu. Kubera ko Twizeyimana yari ahitaruye yahamagaye aba bana bava kuri nyina wari uri guhinga.”

“Bahageze yirukanye uw’imyaka ibiri, asambanya umukobwa w’imyaka itandatu. Nyuma y’icyo gikorwa yamubwiye gusanga nyina wari uri guhinga ariko aza kubona ko uyu mwana afite ikibazo cyo kugenda, abona ibikomere ku ijosi n’amaraso ku matako.”

Nyuma yo kubaza icyabaye, uyu mukobwa yabwiye nyina ko amaze gusambanywa na se, nyina nawe ahita yihutira gutanga ikirego, uyu mugabo atabwa muri yombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *