wex24news

umwanda ukabije mu mazi watumye Amarushanwa ya Triathlon asubikwa

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon ku Isi ryatangaje ko amarushanwa y’abagabo atakibaye kuri uyu wa Kabiri nk’uko byari byagenwe mu Mikino Olempike ya Paris, ni nyuma y’uko ikigero cy’umwanda uri mu mazi y’Umugezi wa Seine gikomeje kuba hejuru.

Irushanwa ryimuriwe ku wa Gatatu saa Yine n’iminota 45 za mu gitondo, rikazaba nyuma y’iry’abagore riteganyijwe saa Yine.

Iki cyemezo cyakomye mu nkokora gahunda y’abateguye Imikino Olempike i Paris bari bizeye ko amazi ashobora kuba yabaye meza nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ikarushaho kwanduza umugezi, kuri ubu, abakinnyi 55 bagombaga kurushanwa kuri uyu wa Kabiri bari mu gihirahiro.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Triathlon ku Isi burahura n’abatoza kuri uyu wa Kabiri saa Yine kugira ngo bubasangize amakuru na gahunda nshya y’amarushanwa yafashwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris bwari bwiyemeje gukora ibishoboka byose ku buryo Umugezi wa Seine uzaberamo Imikino Olempike, bwashoye miliyari 1,51$ mu gutuma amazi yawo ashobora kwifashishwa.

Kwandura k’Umugezi wa Seine ni ikindi kibazo gishobora gutuma abateguye Imikino ya Paris bashyuha mu mutwe nyuma y’imvura yashatse kudobya ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro ku wa Gatanu n’ibura ry’umuriro mu Mujyi wa Paris mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *