wex24news

Urubyiruko rwateguje ubutegetsi ko bashobora kwigaragambya

Urubyiruko rwo mu gihugu cya Kameroni ruvuga ko rufite impungenge ko amatora ateganyijwe umwaka utaha azibwa. Benshi muri bo bavuga ko bakomeje kwiyandikisha kugirango bazatore mu buryo bubanogeye ariko bagahamya ko amatora n’atagenda neza batazabyihanganira bakazigaragambya.

Bavuze ibi nyuma y’uko hari mugenzi wabo watawe muri yombi nyuma yo kugaragara anenga ubutegetsi.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta, bahise bashyira igitutu kuri guverinoma ya Kameruni kugirango irekure uyu musore ubarizwa mu rubyiruko ruzwi nka Gen- Z.

Uyu musore ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uvuga rikijyana muri Cameron. Yafunzwe akurikiranyweho kugumura bagenzi be no kunenga ibitagenda.

Junior Ngombe, ufite imyaka 23, ufite imbuga nkoranyambaga hamwe n’abayoboke barenga 12.000 kuri TikTok, yafatiwe mu mujyi wa Douala mu gihugu, maze ajyanwa ku cyicaro gikuru cya polisi (SED) mu murwa mukuru Yaounde.

Yafunzwe kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byaho.

Impamvu yo guta muri yombi uyu murwanashyaka wa ’Gen-Z’ ntabwo yavuzwe cyane, gusa ifatwa rye ryaje rikurikira isohoka rya videwo yamugaragaje anenenga guverinoma ku bitagenda.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyo video, byashishikarizaga urubyiruko rw’abasore bo muri Kameruni n’inkumi kwigaragambya bamagana ifungwa rya mugenzi wabo ariko kandi banatanga integuza ko mu gihe hazibwa amajwi mu gihe cy’amatora bizaba ibindi bindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *