wex24news

yafashwe ahishe Ukarisitiya Ntagatifu ngo ayitahane

Muri Tanzania, mu gace kitwa Ifakara- Morogoro, witwa Enock Masala, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.

No photo description available.

Akimara gufatwa n’abarinda iyo Kiliziya ya Ifakara, ndetse agatangira kubazwa impamvu yamuteye gushaka gutorokana iyo Ukarisitiya Ntagatifu, yavuze ko atari Umugatolika, ko yagiye gufata iyo Ukarisitiya kuko yari abonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nawe ajya kuyifata, ariko atazi uko uyihawe agomba kwitwara. Yavuze ko atari azi ko ari ikosa gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ndetse ko atari azi ko umuntu ayibahwa rimwe gusa.

Abajijwe icyatumye aza mu Kiliziya, akajya no guhazwa kandi atari Umugatolika, ngo yaracecetse, nyuma avuga ko atari azi imihango y’idini Gatolika. Gusa Padiri Mukuru wo kuri iyo Kiliziya, Marcus Mirwatu, yamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore washatse gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ayihishe, ndetse avuga ko ibikorwa by’abantu binjira mu Kiliziya aho, bakibamo ibintu bitandukanye bimaze kwiyongera, harimo abiba ibintu by’agaciro birimo ibikoresho byo gucuranga umuziki, imikeka, Ukarisitiya Ntagatifu, n’ibindi bangiza bitandukanye.

Muri abo bagiye biba muri iyo Kiliziya mu bihe bitandukanye, ngo harimo abafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko, ariko nk’uko Padiri Mirwatu akomeza abivuga, kugeza ubu ngo ntibaramenya icyo abo bantu batari n’Abagatolika baba bagamije iyo binjira mu Kiliziya, bagatwara Isakaramentu. Gusa nanone ubu Kiliziya ayoboye ngo ikomeje gukaza ingamba zijyanye no kuyirinda cyane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *