wex24news

Amatungo yari yarashyizwe mukato yakuwe mu kato

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyatangaje ko cyakuye mu kato amatungo yo mu Murenge wa Tabagwe uherereye mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo kugenzura bagasanga ingamba zirebana no gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara y’uburenge zubahirijwe neza.

Image

Itangazo rikura mu kato uyu Murenge ryasohowe na RAB mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, nyuma y’aho tariki ya 22 Gicurasi aribwo Umurenge wa Tabagwe wari washyizwe mu kato.

Wagiye mu kato nyuma y’aho inka zirenga 60 zo mu Mudugudu wa Kayigiro mu Kagari ka Gitengure, zisanganwe ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Mu itangazo rishya rikura mu kato uyu Murenge ryasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, rivuga ko akato kavanyweho kuko nta tungo ryagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu minsi igera kuri 21 nyuma yo gushyiraho ingamba zikumira ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.

Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse biturutse ku nsoro

Yavuze ko icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarika ingendo z’amatungo zirimo inka, ihene,intama n’Ingurube no guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka kuri ayo matungo mu Murenge wa Tabagwe, kivanyweho.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’aborozi basabwe gukomeza gukurikirana amatungo no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by’indwara y’uburenge ndetse n’indi ndwara idasanzwe yagaragara mu matungo.

RAB yongeye kwibutsa abaturage n’inzego z’ibanze ko gushorera amatungo bitemewe, ingendo z’amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga kandi izo ngendo zigakorwa ku manywa byatangiwe uruhushya n’urwego rubifitiye ububasha.

RAB yanaboneyeho kandi gusaba komite z’aborozi zishinzwe guhashya no kwirinda indwara z’amatungo, inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukomeza gukurikirana hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu itangazo batanze.

Indwara y’uburenge ikunze kwibasira amatungo yo mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare nka tumwe mu dukorerwamo ubworozi cyane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *