wex24news

Gen Burhan yarokotse igitero cyahitanye batanu

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu, Général Abdel Fattah al-Burhan, yarokotse igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) yagabweho ubwo yari mu karere ka Gebeit kari mu Burasirazuba bw’igihugu.

Umuvugizi w’iki gisirikare, Lt Col Hassan Ibrahim, yasobanuye ko iki gitero cyagabwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo Gen Burhan yari yagiye kuyobora umuhango wo kurangiza amahugurwa ya gisirikare yaberaga muri aka karere.

Lt Col Ibrahim yasobanuye ko batanu bapfiriye muri iki gitero barimo abasirikare bahabwaga aya mahugurwa ndetse na ofisiye umwe wari usanzwe mu ngabo za Sudani.

Ntabwo uwagabye iki gitero arigaragaza gusa hakekwa umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) uyoborwa na Gen Mohammed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Ingabo za Sudani zimaze igihe kinini zishinja umutwe witwaje intwaro wa RSF kugaba ibitero ku bikorwaremezo bitandukanye by’igihugu, zifashishije drones yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Iki kirego Ambasaderi wa Sudani muri Loni, Al Harith Idriss al Harith Mohamed, yakigejeje mu kanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano muri Kamena 2024, ashinja iki gihugu kwenyegeza intambara.

Ambasaderi Al Harith yagize ati “Ubushotoranyi bwa gisirikare bwatangijwe n’umutwe wa RSF bushyigikiwe n’Aba-Emirati, buri kwibasira bigambiriwe ibiturage n’imijyi.”

Ibi birego byatangiye nyuma y’intambara ihanganishije impande zombi yatangiye muri Mata 2023, ishingiye ku bwumvikane buke buri hagati ya Gen Burhan na Dagalo ku miyoborere y’iki gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *