wex24news

Hezbollah ishobora kwinjira mu ntambara yeruye na Israel

Nyuma y’uko abantu 12 bapfuye bishwe n’igisasu bikekwa ko cyaturutse muri Liban, kuri ubu harakekwa ko Israel ishobora kwihorera ku mutwe wa Hezbollah yashinje kurasa ibyo bisasu, nubwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bubihakana.

Abashigikiye Hezbollah mu 2013, mu rugendo rwo kwibuka intambara na Israel yo mu 2006

Kuva Israel yakwinjira mu ntambara na Hamas, amakuru yakomeje kuvugwa ko ishobora kwinjira mu ntambara na Hezbollah, na cyane ko impande zombi zakomeje gukozanyaho bya hato na hato.

Israel yagiye irasa mu birindiro by’uyu mutwe ndetse ikica bamwe mu barwanyi bawo, mu gihe nawo wakunze kurasa muri Israel, rimwe na rimwe ukica abasirikare bayo.

Icyakora cy’igisasu cyarashwe mu gace ka Golan kagenzurwa na Israel, kigahitana abantu 12 biganjemo urubyiruko cyahinduye ibintu burundu, kuko iki gihugu cyahise gifata icyemezo kivuga ko kizihorera mu buryo bukomeye.

Abashigikiye Hezbollah badugije igipfunsi mu bareruye ibendera rya Palestina

Amakuru avuga ko Israel yatangiye kwitegura intambara na Hezbollah yamara iminsi mike, icyakora Hezbollah kuko itemera ko ari yo yagabye iki gitero, amakuru avuga ko ishobora kwirwanaho yirinda, ibi bikavamo intambara yeruye.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko Israel niramuka igabye ibitero simusiga kuri Hezbollah, izahura n’ibibazo bikomeye cyane.

Icyakora Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yatangaje ko yizeye ko impande zombi zihanganye zishobora gukumira amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *