wex24news

Ibiganiro bya Luanda byanzuye ko imirwano ihagarara mu Burasirazuba bwa Congo 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko abayobozi bitabiriye ibiganiro bya Luanda bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanzuye ko impande zihanganye mu mirwano zigomba kuyihagarika.

Minisitiri Nduhungirehe n'itsinda ayoboye baganiriye na Minisitiri Kayikwamba wa RDC n'itsinda rye

Ku wa Kabiri Tariki 31 Nyakanga i Luanda muri Angola hongeye guteranira inama igamije gushakira igisubizo iki kibazo cy’umutekano muke, n’ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Muri ibi biganiro, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, RDC yo ihagarariwe na Thérèse Kayikwamba. Perezida wa Angola João Lourenço yabyitabiriye nk’umuhuza.

Amakuru Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze yavuze ko “Iyi nama ya kabiri iri ku rwego rwa minisiteri ku mutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye muri Angola yasojwe. Inama yanzuye ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo uhereye tariki 4 Kanama[…] u Rwanda ruracyashikamye ku ntego yo kugira ku mahoro arambye mu karere binyuze mu gukemura ibibazo haherewe mu mizi.”

Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zaherukaga guhurira muri Angola muri Werurwe 2024, zifata imyanzuro irimo ko kugira ngo umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wabaye izingiro ry’aya makimbirane ugaruke, imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 igomba guhagarara.

Muri Werurwe 2024, byari byarateganyijwe ko ibiganiro byari kuba muri Mata bizategura uguhura kwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, cyane ko bigizwemo uruhare na Angola, aba bakuru b’ibihugu byombi bari baremeye guhura amaso ku yandi.

Intumwa za RDC zemeye kandi ko muri iyi nama yari yarateganyijwe muri Mata 2024, zizerekana uburyo ziteganya gusenya umutwe wa FDLR.

Gusa nyuma y’iminsi mike ibi biganiro bibaye, Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko we n’abari mu butegetsi batazi aho FDLR iherereye, bitera kwibaza niba koko ibyo biyemeje bazabikora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *