Leta ya Israel yigambye kwica Fuad Shukr, Komanda wo ku rwego rwo hejuru wa Hezbollah, nyuma yo kugaba igitero simusiga cyo mu kirere mu gace k’amajyepfo ko mu nkengero y’umurwa mukuru Beirut wa Liban.
Ni igitero cyabereye i Dahiyeh cyahitanye Shukr abandi bantu benshi barakomereka. Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr yari agambiriwe mu gitero cy’indege z’intambara cyo “kwica hashingiwe ku makuru y’ubutasi”.
Abategetsi bavuga ko ari we wateguye igitero cya rokete cyo ku wa gatandatu mu gace kigaruriwe na Israel ka Golan Heights cyiciwemo abantu 12, biganjemo abana.
Minisitiri w’intebe wa Liban Najib Mikati yamaganye icyo gitero, avuga ko ari “ubushotoranyi bweruye bwa Israel”.
Yavuze ko ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo mu rukurikirane rw’ibikorwa by’ubushotoranyi byica abasivile mu ihonyora rigaragara kandi ryeruye ry’amategeko mpuzamahanga.
Fuad Shukr yemezwa ko ari umujyanama wo hejuru w’umukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, nkuko Amerika yabivuze mbere.
Amerika imaze igihe yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye.
Ashinjwa ko yagize uruhare rukomeye mu gitero cy’ibisasu mu mwaka wa 1983 ku kigo cya gisirikare cy’umutwe wihariye w’abasirikare ba Amerika barwanira mu mazi no ku butaka cy’i Beirut, cyiciwemo abasirikare 241 ba Amerika.