wex24news

Lutalo yanenze abahanzi batagaragaye mu myigaragambyo

Umuhanzi David Lutalo uri mu bakunzwe muri Uganda, kwiyumanganya byamunaniye maze anenga byimazeyo bamwe mu bahanzi batifatanyije n’urubyiruko rwo muri icyo gihugu mu myigaragarambyo yo kwamagana ruswa.

Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya NBS David yagize ati: “Mumbabarire kuba ngiye kubivuga muri ubu buryo, ariko nta kundi nabigenza abahanzi bakomeje gutererana abandi mu gikorwa cyo kwamagana ruswa ntabwo buzuye mu mitekerereze.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cya ruswa hari abahanzi benshi gipfukirana bafite impano, ibihangano byiza ndetse n’ibindi ariko bikaba nta wigeze abamenya ari naho ahera avuga ko we atazongera gusohora umuziki mu gihe ikibazo cya ruswa kizaba kitarakemuka.

Si uyu muhanzi wenyine muri Uganda utoboye akavuga ku kibazo cya ruswa muri icyo gihugu kuko abarimo A Pass, Azawi, Bruno K, na Ykee Benda babikoze bashyira ahagaragara indirimbo zamagana ruswa.

Lutalo avuga ko hari bamwe mu baturage bari bashyigikiye abahanzi barwanyaga ruswa ariko kuri ubu bakaba baracecetse ibyo yemeza ko bibangamiye abo bahanzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *