wex24news

Minisitiri wa Siporo yasomye Perezida Macron mu buryo bwavugishije benshi

Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa, Amélie Oudéa-Castéra asoma Perezida Emmanuel Macron mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya Paris, yateje ururondogoro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto igaragaza Amélie Oudéa-Castéra yanyujije ukuboko kwe inyuma y’ijosi rya Perezida Macron, bahoberanye kandi begeranye, mbere yo kumusoma munsi y’ugutwi.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Gabriel Attal agaragara muri iyi foto asa n’uwahisemo kureba ku ruhande.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga, ubwo mu Bufaransa hatangiraga Imikino Olempike ya 2024, izageza ku wa 11 Kanama.

Macron na Amélie Oudéa-Castéra, bombi b’imyaka 46, bavugishije benshi aho amafoto yabo yarebwe n’abarenga miliyoni enye ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.

The New York Post yanditse ko hari uwagize uti “Umukunzi wanjye ni we nasoma gutya. Biteye isoni.”

Undi yagize ati “Ndabona iyi foto idakwiye. Ntikwiye ku muntu nka Perezida na Minisitiri.”

Muri aba bakoresha imbuga nkoranyambaga, hari uwavuze ko ibi byagakozwe n’umukozi ukunda umuyobozi we.

Ati “Amélie Oudéa-Castéra asomana Macron ubugugu. Byibuze ku mukozi ukunda umuyobozi we, byaba ari byiza kubireba.”

Ku wa 29 Nyakanga, ikinyamakuru C News cyanditse ko Minisitiri Amélie Oudéa-Castéra yavuze ko Macron ari Perezida wumva neza akamaro ka siporo.

Ati “Ni umuntu wumva neza kandi usobanukiwe buri gihe akamaro ka siporo, inyungu zayo n’icyo bisaba kuzigeraho. Yiteguye gushishikariza abantu kubikora, ndi mu mwanya mwiza wo kubibabwira. Dufite amahirwe akomeye yo kugira Umukuru w’Igihugu ukunda siporo kuri urwo rwego.”

Ku wa 15 Nyakanga, Minisitiri Oudéa-Castéra w’imyaka 46, yoze mu Mugezi wa Seine kugira ngo agaragarize abakemanga ubuziranenge bw’amazi yawo ko bishoboka kuwogamo mu Mikino Olempike. Nyuma y’iminsi ibiri, na Meya w’Umujyi wa P

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *