wex24news

murugo rwa Joseph Kabila humvikanye amasasu

Amasasu yumvikanye ku rugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye mu karere ka Gombe mu murwa mukuru, Kinshasa.

Aya masasu yamaze iminota ibariwa mu 10 yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byasobanuwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri RDC.

Adam Shemisi, Umuvugizi w’umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aya masasu yarashwe n’abapolisi barinda uru rugo mu rwego rwo kuburira abagize agatsiko karemwe n’abo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi kitwa ‘Les Forces du Progrès’ bashakaga kurwinjiramo ku ngufu.

Shemisi yagize ati “Forces du Progrès bashakaga kwinjira ku ngufu mu rugo rwa Joseph Kabila ubwo umugore we Olive Lembe Kabila yari ahari. Ni yo mpamvu amasasu yumvikanye muri Gombe.”

Bitewe n’ibikorwa by’urugomo by’aka gatsiko, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, tariki ya 17 Ukuboza 2024 yabwiye abanyamakuru ko ishyaka ryitandukanyije na ko.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsobanurire abari mu gihugu no mu mahanga ko nta rwego ruri muri UDPS rwitwa Forces du Progrès. UDPS ntabwo ishyigikira urugomo. Tariki ya 18 Werurwe 2020 nari mbuze ubuzima kubera aka gatsiko.”

Kabuya yihakanye aka gatsiko nyuma y’aho kangije urusengero rw’itorero ECC (Eglise du Christ au Congo) ruherereye i Kinshasa tariki ya 15 Ukuboza 2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *