Irushanwa ry’umukino wa Surfing bagendera hejuru y’amazi bifashishije igikoresho cyabugenewe “surfboard”, ryabaye irya kabiri risubitswe mu Mikino Olempike ya Paris habura amasaha make ngo rikinwe, kubera ibihe bibi.
Abitabiriye iri rushanwa mu bagabo n’abagore bagombaga gukina ¼, ndetse abagabo bagakina na ½ guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri.
Abategura Imikino Olempike ya Paris bamaze gusubika iri rushanwa rya ‘Surfing’ kubera umuhengeri wibasiye Ikirwa cya Pacifique muri Tahiti aho riri kubera.
Surfing yiyongereye kuri Triathlon na yo yasubitswe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo kubera umwanda uri mu mazi y’Umugezi wa Seine.
Umuyobozi wa Tekinike w’Ishyirahamwe rya Surfing, Erik Kramer, yemeje isubikwa ry’irushanwa “kugeza ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga 2024.”
Icyemezo cyo gusubika iri rushanwa cyafashwe nyuma y’uko Umunya-Australia Jack Robinson yarohowe ku wa Mbere nyuma y’uko umuhengeri watumye afatirwa mu nyanja hagati.