wex24news

Umuhanzi  Yverry ugiye gushyira hanze indirimbo nshya

Umuhanzi Yverry ugiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Forever’, yizeje abakunzi b’ibihangano bye n’aba muzika nyarwanda muri rusange, ko iza kuryohera amatwi yabo.

The New Times

Mu kiganuro Yverry yagiranye na RADIOTV10, ndukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Forever’ agiye gushyira hanze, yamugoye mu buryo bw’amashusho dore ko atanafatiwe mu Rwanda.

Yagize ati Biragoranye cyane gufatira amashusho ku Mugabane w’i Burayi kuko bisaba amafaranga menshi, ikintu cyose uba wishyura.”

Gusa avuga ko nubwo ari indirimbo yatumye yiyuha akuya, ariko yizeye ko izatanga umusaruro, kuko ari nziza cyane, ndetse akaba yizeye ko abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bazayikunda.

Iyi ndirimbo ya Yverry, ni yo ya mbere asohoye kuva yava ku Mugabane w’u Burayi gukora ibitaramo binyuranye, aho na bwo yataramiye abakunda ibihangano bye n’abandi Banyarwanda baba hanze.

Ubwo uyu muhanzi yajyaga hanze, hari amakuru yavugwaga ko atazagaruka, ahubwo ko agiye guturayo, mu gihe we yizezaga abantu ko azagaruka.

Yabajijwe kuri iki kibazo, asubira agira ati “U Rwanda ni cyo Gihugu cyanjye, n’iyo nagenda nagaruka, ikindi kandi ni ho umuryango wanjye uba.”

Yverry yateguje abakunzi b’ibihangano bye, ko uyu munsi barara babonye iyi ndirimbo ye nshya, kandi abizeza ko iza kubanogera kuko na we ubwe yizeye uburyo yakozwe kuko yayitondeye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *