wex24news

Umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Iran

Umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye n’ingabo za Israel watangaje ko Perezida wawo, Ismail Haniyeh, yiciwe mu gitero yagabwemo ubwo yari yagiye mu muhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian.

Ismail Haniyeh

Uyu mutwe wasohoye itangazo usobanura ko Haniyeh yagabweho igitero n’ingabo za Israel aho yari acumbitse mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024.

Wagize uti “Hamas iramenyesha Abanya-Palestine, Abarabu, ibihugu bya Isilamu n’abandi bantu bose babohowe ku Isi yose ko umuvandimwe, umuyobozi wacu, Ismail Haniyeh, yiciwe mu gitero aho yari acumbitse i Tehran.”

Umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Iran uzwi nka IRGC, ari na wo warindaga Haniyeh mu gihe cy’uru ruzinduko, wemeje ko uyu muyobozi wa Hamas n’umurinzi we bishwe, hakaba hatangiye iperereza kugira ngo abagabye iki gitero bamenyekane.

Wagize uti “Muri iki gitondo kare, aho Ismail Haniyeh yari acumbikiwe muri Tehran harashwe, bimuviramo urupfu hamwe n’umwe mu barinzi be. Impamvu iri gukorwaho iperereza kandi iratangazwa vuba.”

Ntacyo igisirikare cya Israel, IDF, cyangwa guverinoma biravuga ku rupfu rwa Haniyeh. Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko abo mu butegetsi bw’iki gihugu babujijwe kugira icyo babivugaho.

Muri Kamena 2024, ingabo za Israel zashinjwe kwicira abantu 10 bo mu muryango wa Haniyeh mu gitero zagabye ku nkambi y’impunzi ya Shati iherereye mu ntara ya Gaza, muri Palestine.

Umuvugizi w’ikigo giharanira uburenganzira bw’abasivili muri Gaza, Mahmud Basal, yemeje aya makuru agira ati “Hishwe abantu 10 barimo mushiki wa Perezida wa Hamas witwa Zahr Haniyeh.”

Abo mu muryango wa Haniyeh bose bishwe icyo gihe ni Abdel Salam Haniyeh, Nahed Haniyeh Abu Ghazi, Iman Haniyeh Umm Ghazi, Ismail Nahed Haniyeh, Muhammad Nahed Haniyeh, Moamen Nahed Haniyeh, Zahra Nahed Haniyeh, Amal Nahed Haniyeh, Shahad Nahed Haniyeh na Sumaya Nahed Haniyeh.

Haniyeh ni we wayoboraga intumwa za Hamas mu mishyikirano na Israel irimo abahuza nka Qatar, Misiri na Amerika, igamije guhagarika imirwano no guhererekanya imbohe. Hari impungenge ko mu gihe Iran yashimangira ko yishwe n’ingabo za Israel, iyi mishyikirano yahagarara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *