wex24news

Yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi

Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka.

Mu babonye Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari abagiye barira, batabitewe n’akababaro, ahubwo bitewe n’amarangamutima yo kubona Tuyishime asezeranira umugabo we kumukunda, nyamara amaze amezi umunani ateguka, nta n’icyizere cy’uko byahinduka kuko umugabo ngo yamunzwe uruti rw’umugongo.

Nk’uko bivugwa na Joséline Uwitonze uturanye n’uriya muryango akaba yaranawuherekeje kugeza biyemeza gushyingirwa mu kiliziya, uriya mugabo uretse kuba ateguka, n’izindi ngingo ze z’umubiri nk’amaguru n’intoki byatangiye kwihina. Arababara cyane, akanahora ataka, bituma hari abakeka ko arwaye kanseri, n’ubwo nta muganga wabyemeje.

Ati “Kubera ubukene no kutagira mituweri yivuje ku Bitaro bya Kabutare bamubwira ko uruti rw’umugongo rwe rugenda rumungwa. Icyo gihe yari akibasha kwicara. Bamwohereje gukomeza kwivuriza kuri CHUB, abura ubushobozi, ahita ajya kurwarira mu rugo, aho aba nta n’umuti wo kumworohereza ububabare.”

Abaturanyi babakoreye ubukwe baranabutaha

Imvano yo kwiyemeza gushyingiranwa n’umugore we, wari watangiye kujya gusengera mu barokore, ngo yabaye ko abana Uwitonze ategurira guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa kuri paruwasi ya Ngoma bagiye gusura uriya mugabo kuko arwaye, bakanamushyira impano zavuye mu bushobozi bakomoye ku babyeyi babo.

Nubwo bari basanzwe ari abagatolika kuko bombi babatijwe bagahabwa ukaristiya bakanakomezwa, bari barasezeranyijwe n’ubuyobozi, ariko nta sakaramentu ry’ugushyingirwa bari barahawe.

Ku bijyanye n’impamvu yo gusezeranya abantu babiri harimo n’utabasha kweguka, Padiri Eric Twizigiyimana, ari we Padiri mukuru wa paruwasi ya Ngoma abashyingiranywe baherereyemo, akaba anashinzwe ubutumwa bw’ingo muri diyoseze ya Butare, asobanura ko mu myemerere ya Kiliziya gatolika, roho y’umuntu idapfa nyuma y’ubuzima bwo ku isi, umuntu akaba agomba kuyitegurira uko izabaho, akiri ku isi, akora ibikorwa byiza.

Ati “Imana idutegurira kugira ubuzima bwiza kandi ikaduha n’inzira yo kunyuramo twitagatifuza y’amasakaramentu, kandi buri sakaramentu rikagira ingabire zaryo.”

Muri ayo masakaramentu rero harimo n’iryo gushyingirwa riha abashakanye uburenganzira bwo kubana, bakiyemeza kubana bakundanye, bakazatandukanywa n’urupfu, kandi bakazarera neza abana bazabyara.

Ngo si n’ubwa mbere muri Kiliziya bashyingiranya abantu harimo n’urwaye, kuko hari n’abo Padiri Twizigiyimana yivugira ko aherutse yashyingirira mu bitaro mu gitondo, nyuma ya saa sita umugabo ari na we wari urwaye agapfa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *