wex24news

yasabye ko yakurirwaho igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe

Nyuma yaho mu 2023 icyamamare R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’imyaka 14 akatirwa igifungo cy’imyaka 20, ubu yasabye ko yagikurirwaho kuko yakatiwe binyuranyije n’amategeko.

R.Kelly yasabye gukurirwaho igifungo cy'imyaka 20 yakatiwe

Iki gihano yagikatiwe ariko anari kuburana i Chicago aho yarakurikiranyweho ibyaha byinshi hakiyongeraho kuba yarashinjwaga gukinisha filime y’urukozasoni umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Umunyamategeko wa R.Kelly yabwiye CNN ko impamvu bagejeje iki cyifuzo mu rukiko ari uko yakatiwe binyuranyije n’amategeko, yagize ati”Robert yasabye gukurirwaho igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe binyuranyije n’amateka”.

Uyu munyamategeko yakomeje ati”icyaha yahamijwe cyabaye mu 1999 mbere y’uko hajyaho itegeko rihana abakoresha abana filime z’urukozasoni, iri tegeko ryashyizweho mu 2003 hashize igihe kini ibyo bibaye, ntago yagakwiye kubihanirwa kuko binyuranyije nibyo amategeko abivuga”.

Ibitangazamakuru muri Amerika, ibyinshi byagarutse ku kuba ibi R.Kelly yakoze ibisa nkaho yemera koko ko yakoze iki cyaha cyo gukinisha uyu mwana filime z’urukozasoni, ahubwo akaba yigamba ko yabikoze mbere y’uko hajyaho itegeko ribihanira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *