wex24news

yikomye mugenzi we wahamagariye abahanzi kwigaragambya

Umuhanzi, Perezida akaba n’umwe mu bashinze ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo yikomye Azawi uherutse guhamagarira abahanzi bagenzi be kwitabira imyigaragambyo yo kurwanya ruswa muri icyo gihugu.

Eddy Kenzo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 30 Nyakanga 2024, ubwo yavugaga ko ibyo Azawi yakoze yabitewe n’uko akiri muto mu ruganda rwa muzika kuko ntacyo arabona.

Ati: “Uko abantu bagenda bakura bakunda kuvuga bike, bakurikije ibyababayeho. Aho Azawi ari ubu twarahahoze mbere, tuzi byinshi atarabona, ukurikije igihe tumaze mu ruganda rwa muzika. Ubu se nsa n’umuntu ushyigikiye ruswa?

Kenzo avuga ko Azawi arimo gushuka no gushora abandi bahanzi kuko we ashobora kuba abikora afite gahunda yo gushakisha abaterankunga b’ibitaramo n’imishinga ye y’igihe kizaza ugasanga abandi babikoze batabitekerejeho ahubwo babikora mu kigare.

Uyu muhanzi avuga ko abaturage bari mu myigaragarambyo abenshi basembuwe n’imyigaragambyo imaze igihe ikorwa n’urubyiruko rwo muri Kenya, ibyo avuga ko adashobora gushyigikira cyane cyane ihohoterwa, kuko asobanukiwe neza Igihugu cye.

Ati: “Abantu bamwe bigaragambya kubera ko basembuwe n’ibyabaga muri Kenya, abaturage batwitse banasenya ibikorwa remezo, ntabwo ari twe bo gutiza umurindi ibikorwa by’imyigaragambyo twisenyera Igihugu, ntacyo twaba turimo gukemura.”

Uretse Azawi unenga abahanzi batifatanya n’abandi mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa, na David Lutalo yifatanyije na we avuga ko abahanzi batarimo kurwanya ruswa ari injiji.

Eddy Kenzo urimo kwitegura kwakira umwana we na Nyamutooro asaba abahanzi kutishinga ibyo Azawi abahamagarira kuko bishobora kubagusha mu gusenya Igihugu aho kucyubaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *