wex24news

Abagera ku 5000 Biraye mu mirima y’abaturage ngo bashakamo Zahabu

Mu Karere ka Musanze mu nkengero z’igishanga gihuza Imirenge ya Muhoza na Gacaca hari abaturage bagera ku bihumbi bitanu bigabije imirima ya bagenzi babo barayararika, bashakamo amabuye y’agaciro bivugwa ko ari Zahabu.

Abafite imirima aho hantu ntibahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze iby’iki kibazo ngo kuko bamaze igihe bangirizwa ku manywa y’ihangu.

Bavuga ko nta jambo bakigira ku mirima yabo cyane ko haba urugomo rukomeye kuko uhahingutse bamukubita by’intangarugero.

Ni mu gihe ngo ubuyobozi buhora bubemerera ko bugiye kubikurikirana hagakorerwa ubucukuzi bwemewe ariko bigahera mu magambo.

Byabaye agahebuzo ubwo abagera ku 5000 mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2024 biraye mu mirima y’abaturage si ukuyiterera hejuru karahava, ngo bashakaga Zahabu babwiwe ko iri munda y’Isi aho nyine.

Aba bakora ibi bikorwa baraziranye cyane ku buryo iyo ubinjiyemo batakuzi bakwishisha maze bakaguteraniraho ugahura n’akaga gakomeye.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibikorwa n’abo bantu babizi.

Gusa asobanura ko bavuganye na Rwanda Mining Board kugira ngo bagenzure ko aho hantu hari ayo mabuye kugira ngo hahabwe umushoramari ahakorere ubucukuzi bwemewe n’amategeko.

Avuga ko Rwanda Mining Board yohereje abatekinisiye gupima aho hantu ariko bakaba batarabaha raporo ngo bamenye icyo gukora.

Ati Twahashyize irondo ry’amanywa ridufasha kugira ngo umuntu uhageze babe babasha kumubuza bakenera izindi mbaraga bakitabaza izindi nzego ubu ayo makuru y’uko mu gitondo bajemo ntabwo nayamenye, turabamenyesha ko gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bishobora kubateza impanuka kuko bakora bihishahisha.”

Ku bw’uyu muyobozi, abaturage batwawe imirima yabo n’abo bigize ibihazi ngo bakwiriye guhora bari maso bakajya batanga amakuru ku gihe.

Ati Ku bahafite imirima navuga ko ari ugufatanya buri wese akaba ijisho rya mugenzi we babona hari abagiye mu mirima yabo bagatanga amakuru twese tugafatanya kugira ngo abo bantu bafatwe.”

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ibi, abafite imirima yigaruriwe n’abo banyarugomo bavuga ko nta n’umuyobozi uhakandagiza ikirenge kubera gutinya gukubitwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *