wex24news

Abagize itsinda Active Again bongeye kugaragara bari kumwe bose

Abagize itsinda Active Again riri mu yamamaye muri muzika Nyarwanda rizwiho umwihariko wo kuba abarigize bafite impano mu kubyina, bongeye kugaragara bari kumwe bose.

Derek, Olvis na Tizzo bagize iri tsinda rya Active Again, bagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze n’umwe muri bo, ari we Derek Sano abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto agaragaramo abagize iri tsinda rya Active Again, Derek Sano yagaragaje ko kuba yahuye na bagenzi be, byamubereye umunsi mwiza.

Iri tsinda riri mu yamamaye muri Muzika mu Rwanda, aho ryari mu yahanganye n’andi na yo yubatse izina mu Rwanda, ariko yaje gusenyuka nka Dream Boyz na Urban Boyz.

Active Again na yo itagikunze gushyira hanze ibihangano, mu bihe bishize yavuze ko igarukanye imbaraga muri muzika, ndetse igarukana indirimbo ‘Ku Bicu’ yanakunzwe n’abatari bacye mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Iri tsinda ryakundirwaga kuba ryarahurizaga kuba abarigize bose bafite umwihariko mu kubyina, ryamamaye mu ndirimbo zakunzwe na benshi, nka ‘Uzansaza’, ‘Amafiyeri’, ‘Lift’ na ‘Bape’ bakoranye na Dj Marnaud.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *