wex24news

Aho u Rwanda ruhagaze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’uburenganzira bwa muntu

Hashize imyaka Itatu isaga u Rwanda ruhawe raporo y’imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe gutanga imyanzuro ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bizwi nka ‘UPR’. Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu yavuze ko imyanzuro yo kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu igeze ahantu heza ishyirwa mu bikorwa.

Aka kanama ka Loni kasabye u Rwanda gushyira imbaraga mu gukomeza kurwanya ubukene, gushyira imbaraga mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore.

Ibi byagarutsweho ku wa 31 Nyakanga 2024 na Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), mu nama yateguwe n’ Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera, Rwanda Bridges to Justice (RBJ).

Ni inama yahuje inzego zitandukanye za Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta iteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

Umurungi yavuze ko imyanzuro myinshi yarebanaga no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko Harimo igera kuri 21 ndetse n’ibijyanye no kugabanya ubucucike mu magororero.

Yagize ati: “Hashize hafi imyaka 4 u Rwanda rubonye iyo myanzuro. Navuga ko ishyirwa mu bikorwa rimeze neza ku buryo mu mwaka usigaye ku myanzuro 160 u Rwanda rwahawe, nta mwanzuro n’umwe utarakorwaho.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu itangaza ko harimo imwe mu myanzuro iba yoroshye mu kuvugurura amategeko kugira ngo ajyane n’ibihe bijyanye n’iby’uburenganzira bwa muntu kandi ngo amategeko menshi yagiye avugururwa.

Ati: “Inzego zishinzwe iyo myanzuro kuyishyira mu bikorwa, imyinshi imaze gukorwaho n’indi itararangira nkeka ko mu mwaka umwe n’igice usigaye wo gukora raporo bizaba byarangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Umurungi yavuze ko ikibazo cy’ubuhuza barimo kugikurikirana cyane kuko hari Politiki zagiyeho zo gukemura ibibazo bitagiye mu nkiko.

Ni politiki avuga ko zatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva umwaka ushize, kandi ko mu myaka ibiri iri imbere ikibazo kizaba cyakemutse.

Akomeza agira ati: “Amategeko ajyanye n’imiburanishirize y’ibyaha mpanabyaha yarahindutse, izo politiki zimaze kujya mu bikorwa n’amategeko agahindurwa, ubu ni ugukangurira inzego ari muri RIB, mu Bushinjacyaha ariko n’abacamanza abo bose ubuhuza ni cyo kintu gishyizwe imbere.

Iyi miryango icyo idufasha ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve ko iyo umuntu yakoze icyaha iherezo atari ugufungwa gusa kuko hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo utiriwe ujya mu nkiko bityo bikagabanyiriza inkiko kugira imanza nyinshi no kugira abantu benshi mu magororero.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira, yahamirije Imvaho Nshya ko inshingano za RIB ari ukugenza ibyaha byahungabanyije uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yagize ati: “Iyo tuvuze guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni ukuvuga ngo iyo hari icyaha cyakozwe ni uburenganzira bwa kiremwamuntu buba bwahungabanyinjwe izo ni zo nshingano zacu za mbere zo gukurikirana ibyo byaha bihungabanya uburenganzira bwa kiremwamuntu.”

Abagenzacyaha bahugurirwa kubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu nko kudakoresha imbaraga z’umurengera, kutanyuranya n’amategeko, ibyo byose biri mu mutaka wo kubahiriza uburenghanzira bwa kiremwamuntu.

Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha narwo rwahawe ububasha bwo gukora ubuhuza (Mediation).

Uwakorewe icyaha mbere wabonaga baza bavuga bati mumufunge ariko noneho abantu batangiye gusobanukirwa ko gufungwa ku muntu ntabwo ari cyo gisubizo.

Hari abo twakira bakorewe ibyaha twabakira akaza akavuga ati mfasha twumvikane ansubize ibyanjye, asane cyangwa asabe imbabazi birangirire ahangaha.

Ibyo rero ni intambwe nziza ubona ko abantu bagenda basobanukirwa ariko ubukangurambaga buragenda bukorwa.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rushimangira ko ubuhuza bwaje ari igisubizo cyo kuba abantu bakurikiranwa badafunze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *