Guverinoma ya Algeria yatangaje ko yakuye Ambasaderi wayo mu Bufaransa nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron atangaje ko ashyigikiye kuba Maroc yakomeza kugenzura ubuzima bw’abatuye ku butaka bwa Western Sahara.
Western Sahara ifite ubuso bwa kilometero kare 272 000. Yategekwaga n’abakoloni b’Abesipanyolo kugeza mu 1975, Leta ya Maroc itangira kugenzura ubutaka bwayo bungana na 80%.
Ikindi gice kingana na 20% by’ubu buso bwose kigenzurwa na “Repubulika ya Sahrawi” ifite umutwe w’ingabo wa Polisario Front, uharanira kubohoza ikigenzurwa na Maroc.
Umubano wa Maroc na Algeria warazambye kubera ko Algeria ishyigikiye ko Western Sahara yose yakwigenga, igice cyose cyafashwe n’iki gihugu kigasubizwa Polisario.
Mu gihe Umwami Mohammed VI wa Maroc yizihiza imyaka 25 amaze ku butegetsi, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, Perezida Macron yagaragaje ko ashyigikiye umwanzuro wa Maroc wo mu 2007 kuko ngo ni wo watuma habaho ibiganiro bya politiki bitanga igisubizo kirambye cy’aya makimbirane.
Yagize ati “Kuba dushyigikiye gahunda ya Maroc yo mu 2007 birasobanutse kandi bihoraho. U Bufaransa bubona ari bwo buryo bwatanga igisubizo cya politiki cy’ukuri kandi kirambye hashingiwe ku myanzuro y’akanama ka Loni.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria yatangaje ko Macron yashyigikiye kwambura bya gikoloni Western Sahara ubwigenge bwayo, atabanje gutekereza ku ngaruka bishobora kugira ku Bufaransa.
Yagaragaje kandi ko u Bufaransa bwitandukanyije n’ukwihangana kwa Loni n’imbaraga uyu muryango wakoresheje kugira ngo Western Sahara ibone ubwigenge, bityo ko bwiyambuye inshingano mpuzamahanga.