wex24news

 APR BBC yatsinze REG BBC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo

Bigoranye, ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC amanota 77-75 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona ya Basketball. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, muri Lcyee de Kigali yari yuzuye Abafana. 

Uyu mukino wagaragayemo Umunyamerika Isaiah Miller Jr, umukinnyi mushya wa APR BBC.

Ni umukino watangiye wihuta cyane ariko APR BBC itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Aliou Diarra na Axel Mpoyo.

Agace ka mbere karangiye iyo kipe iyoboye umukino n’amanota 25 kuri 13 ya REG BBC, mu gace ka kabiri, Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza yongera ikinyuranyo, cyane ko yarushaga REG BBC bigaragara.

Mu gace ka gatatu, Ikipe ya REG BBC yasubiranye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Antino Alvalezes Jackson wagize umukino mwiza. 

REG BBC yakomeje gukina neza ariko APR yihagararaho nk’ikipe nkuru ibasha gutsinda umukino ku manota 77-75, APR BBC yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 31, mu gihe Patriots BBC itarakina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *