wex24news

Igisirikare cya Israel cyemeje cyishe umuyobozi w’igisirikare cya Hamas

Igisirikare cya Israel cyemeje ko Mohammed Deif wari Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas, yishwe n’igitero cy’indege muri Gaza. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki, na we yiciwe muri Iran.

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

Mu itangazo ryatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Igisirikare cya Israel cyemeje iyicwa rya Mohammed Deif wishwe n’igitero cy’indege mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Israel itangaza ko Deif wari Umugaba Mukuru mu rwego rwa gisirikare mu mutwe wa Hamas, ndetse na Yahya Sinwar na we usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, ari bamwe mu bacuramugambi b’igitero cyo ku ya 07 Ukwakira 2023, cyahitanye Abanya-Israel 1 200, kikaba ari na cyo ntandaro y’intambara imaze  igihe muri Gaza. Uyu Sinwar bivugwa ko akiriho aho akihishe muri Gaza.

Kugeza ubu Israel ntirahakana cyangwa ngo yemeze niba ari yo iri inyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki wiciwe muri Iran.

Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant yatangaje ko igitero kivuganye Deif ari “imwe mu ntambwe ishimishije” mu kugera ku ntego yabo muri iyi ntambara.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Yagize ati Umusaruro w’iyi operasiyo bigaragaza ko Hamas, ari umutwe uri mu marembera.”

Igitero kivuganye Deif cyabaye tariki 13 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, aho ibisasu by’indege byashwanyaguje aho yari aherereye mu mujyi wa Khan Younis uherereye mu majyepfo ya Gaza.

Igisirikare cya Israel kandi gitangaza ko icyo gihe undi musirikare wo hejuru wa Hamas, Rafa Salama, na we yishwe.

Nanone kandi iki gitero cyahitanye abantu barenga 90 barimo abari bacumbitse mu mahema yari hafi y’ahagabwe iki gitero, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Israel cyagize kiti Tugendeye ku isesengura ry’ubutasi, turemeza ko Mohammed Deif yivuganywe n’igitero cy’indege.”

Kugeza ubu mu ntambara imaze amezi 10, habarwa Abanya-Palestine ibihumbi 39 bamaze kuyigwamo, mu gihe abakomeretse barenga ibihumbi 91 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, mu gihe abavuye mu byabo babarirwa muri miliyoni 2,3.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *