wex24news

loni  wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda na DRC

Umuryango w’Abibumbye wakiriye neza ibyemeranyijweho mu biganiro byongeye guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko wizeye ko icyemezo cy’uko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano, zizanacururutsa umwuka mubi umaze  igihe hagati y’Ibihugu byombi.

Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

Ni inama yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2024, yari yitabiriwe n’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola, yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.

Nyuma y’amasaha macye hafashwe iki cyemezo, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Umuryango w’Abibumbye washimye aka kazi keza kakozwe na Angola by’umwihariko kuri iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024.

Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; aganira n’itangazamakuru i New York, yagize ati Urwego rushinzwe kugenzura iri hagarikwa ry’imirwano, rizaza rije gutiza imbaraga ubutumwa bwacu buri kugana ku musozo bwo kugarura amahoro muri DRC (MONUSCO) rwagaragaje ko ruzatanga umusanzu mu butumwa bwacu.”

Iri hagarikwa ry’imirwano ryemerejwe mu nama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje ba Minisiriri b’Ibihugu byombi yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Stéphane Dujarric yakomeje agira aiti Twizeye ko iyi mishyikirano izacururutsa umwuka mubi uri hagati ya DRC n’u Rwanda kandi igatuma hagaruka amahoro ku bari bakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu bagasubira mu byabo.”

U Rwanda na RDC byemeranyije agahenge

Uyu Muvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kandi yashimiye Perezida wa Angola kuri iyi ntambwe yatewe ku bw’ubuhuza bwe akomeje kugira nk’inshingano yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Kandi turashishikariza impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje mu nyungu zo kugarura amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iki cyemezo cyo guhagarika imirwano kizatangira gushyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro tariki 04 Kanama, nyuma y’agahenge kari kashyiriweho koroshya ibikorwa by’ubutabazi ko katubahirijwe uko bikwiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *