wex24news

umuherwe Elon Musk yemeye kurwana na Perezida wa Venezuela

Nyuma y’uko Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, atsinze amatora akongera kuyiyobora, abarimo umunyemari Elon Musk babiteye utwatsi, ibyatumye aba bombi bashimangira ko bashobora kurwana.

Mu kiganiro Maduro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko Elon Musk ari inyuma yo kumurwanya no kutemera ibyavuye mu matora ndetse niba abyifuza bahura bakarwana.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zirema ukuri guhinduka, ni nde ukora ibyo? Ni umwanzi mushya dufite w’icyamamare Elon Musk. Urashaka kurwana? Reka tubikore. Elon Musk, nditeguye. Ntabwo ngutinya, Elon Musk. Reka turwane aho waba uri hose.”

Maduro kandi yongeyeho ko gahunda zose zo guhungabanya umutekano w’igihugu cye, uyu munyemari azifitemo uruhare yifashishije amafaranga afite n’ikoranabuhanga rye.

Mu kumusubiza akoresheje ubutumwa yanyujije kuri X, Musk yamubwiye ko “mubwire Maduro ko nzarwana na we igihe icyo aricyo cyose, aho ariho hose. Muzamubwire azane na za ndogobe ze.”

Perezida Maduro we yatangaje ko kongera gutorwa ari intsinzi y’amahoro n’umutekano, agaragaza ko abatemera ibyavuye mu matora bamaze imyaka 20 babikora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *