Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 rwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 20 nyuma y’amezi atandatu urukiko rukuru rumugize umwere.
Tariki ya 11 Mutarama 2024, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze byerekana ko Twagirayezu atari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.
Twagirayezu we yavugaga ko muri Mata 1994 yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yasobanuye ko hari ibyo urukiko rukuru rwirengagije birimo kuba ubwo Twagirayezu yasabaga Leta ya Denmark ubuhungiro, yayisobanuriye ko yari i Gisenyi hagati ya Mutarama na Nyakanga 1994.
Ni ikimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko gishimangira ko mu gihe cya jenoside yabaye hagati ya tariki ya 7 Mata n’iya 4 Nyakanga 2024, Twagirayezu yari mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Twagirayezu yakoreye ibi byaha muri Komini Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi, cyane kuri bariyeri hafi y’uwitwaga Gacamena, kuri ISA-Tamira, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya ya Busasamana, ku Nyundo, kuri College Saint-Fidèle na ‘Commune Rouge’.
Urukiko rw’Ubujurire rwasobanuye ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu gusesengura ubuhamya bwatanzwe, n’iryo kwemeza ko Ubushinjacyaha buterekanye ko Twagirayezu atari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko impapuro z’ubuhungiro Denmark yahaye Twagirayezu zerekana ko mu gihe cya jenoside yari mu Rwanda.