wex24news

Amerika yahakanye kugira uruhare mu rupfu rw’umuyobozi wa Hamas

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuze ko nta ruhare igihugu cyabo cyagize mu gitero cyahitanye umuyobozi w’umutwe wa Hamas ku rwego rwa politiki, Ismail Haniyeh.

Hamas yatangaje ko Haniyeh yiciwe mu nyubako yari acumbitsemo i Tehran muri Iran, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, ubwo yari yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya Masoud Pezeshkian uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mutwe watangaje ko Haniyeh yishwe n’ingabo za Israel, igihugu gisanzwe gifashwa na Amerika mu rwego rwa gisirikare, mu gihe gikomeje ibikorwa byo kuwurwanya mu ntara ya Gaza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yatangaje ko Amerika yagize uruhare mu gitero yise “icy’iterabwoba” cyapfiriyemo Haniyeh, ishinja iki gihugu kwifatanya na Leta ya Israel mu kugenzura bitemewe n’amategeko ubutaka bw’Abanya-Palestine no kubakorera jenoside.

Blinken wari mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore yabwiye ikinyamakuru CNA ko Amerika itari izi ko hari umugambi wo kwica Haniyeh kandi ko nta n’uruhare yagize muri iki gitero, asaba abantu kwirinda ibihuha. Ati “Ntabyo twari tuzi, nta n’uruhare twabigizemo.”

Haniyeh yishwe mu gihe Leta ya Israel yari mu biganiro n’ibihugu biyihuza na Hamas birimo Qatar na Misiri kugira ngo impande zombi zihagarike imirwano muri Gaza, imbohe zafashwe kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 na zo zirekurwe.

Blinken yabajijwe niba abona urupfu rwa Haniyeh rushobora gusubiza inyuma imishyikirano yo guhagarika imirwano, asubiza ko ari kuyikomeza ari ngombwa cyane.

Yagize ati “Ni ngombwa ko duhagarika ububabare bw’Abanya-Palestine muri Gaza. Ni ngombwa ko ducyura imbohe zirimo n’Abanyamerika.”

Igitero cya Hamas yagabye muri muri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023 cyapfiriyemo abantu 1200. Kuva ubwo Israel na yo yatangiye kugaba ibitero muri Gaza, kugeza ubu bikaba bimaze kwicirwamo abarenga 39.000.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *