Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) hamwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda banyuze n’icyemezo Urukiko rw’Ubujurire rwafashe cyo guhanisha igifungo cy’imyaka 20, Twagirayezu Wenceslas, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, rwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 20, nyuma y’amezi atandatu Urukiko Rukuru rumugize umwere.
Dr Gakwenzire Philbert Perezida wa IBUKA, yabwiye itangazamakuru ko abarokotse Jenoside bari babajwe n’uko Twigirayezu yari yahanaguweho icyaha ariko bakaba bari basigaranye icyizere cy’urukiko rw’ubujurire.
Mu iburanisha mu bujurire ubushinjacyaha bwari bwazanye abatangabuhamya bashinja Twagirayezu by’umwihariko abari aho ibyaha ashinjwa byabereye.
Gakwenzire ati: “Abarokotse ntabwo bari bashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kumugira umwere, ariko twababwiraga ko bakwihangana kuko hari igihe cyo kujurira. Ubwo ibijyanye no kujurira byatangiraga, abenshi basaba ko tubabwira amakuru y’aho bigeze, ariko bariruhukije nyuma yo kumva icyemezo yafatiwe ku munsi w’ejo.”
Gakwinzire yongeyeho ko abarokotse bishimira ko ubutabera bwatanzwe kandi icyo gihano cyatanzwe kikaba gishingiye ku buhamya bwabo batanze.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda Nkusi Faustin, na we yagaragaje icyo atekereza kuri uyu mwanzuro urukiko rwafatiye Twagirayezu.
Ati: “Twanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, cyakuyeho icyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru.”
Nkusi yashimangiye ko ubushinjacyaha bwari basabye ko Twagirayezu yakatirwa igifungu cya burundu, ariko buza gutungurwa n’icyemezo urukiko rukuru rumugize umwere, ari na yo mpamvu, bwahise bujurira.
Mbere ya Jenoside, Twagirayezu yari umwarimu ku kigo cy’amashuri cya College Baptiste Gacuba II, mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwo ku itariki ya 7,8 n’iya 9 Mata 1994, bwabereye mu bice bitandukanye bwa Gisenyi, birimo Busasamana na Gacamena, ahiciwe Abatutsi benshi.
Mu 2018 ni bwo yafatiwe muri Danimark, nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Leta ya Denmark yohereje Twagirayezu mu Rwanda mu Ukuboza 2018.
Yatangiye kuburanishwa kuva muri Gashyantare 2020. Yamenyekanye muri Perefegitura ya Gisenyi nk’umwarimu n’umurwanashyaka wa CDR na MRND no mu mutwe w’Interahamwe.