wex24news

Qamata wamamaye muri filime “Blood & Water’’ ari mu Rwanda

Umunyafurika y’Epfo, Ama Qamata w’imyaka 25 wamamaye muri filime zitandukanye ariko cyane cyane iyitwa “Blood & Water’’ iri kuri Netflix, ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye byerekeye sinema.

Uyu mukobwa ari mu Rwanda guhera mu ntangiro z’iki cyumweru. Yagaragaye mu bice bitandukanye bya Kigali aho yasohokeye ahitwa Lavana ndetse anasura inzu ihanga imideli ya Moses Turahirwa izwi nka Moshions.

By’umwihariko ari mu bikorwa byo kumenyekanisha filime aheruka kugaragaramo zirimo iyitwa “Fight Like a Girl’’ agaragaramo ari umukinnyi w’imena ndetse na “Blood & Water’’.

Uretse ibyo, azitabira iserukiramuco rya Kigali CineJunction riri kuba guhera ku wa 1 kugeza ku wa 4 Kanama 2024. Rizabera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Yatangiye gukina muri filime ari umukinnyi w’imena guhera mu 2020 niwo mwaka yagaragaye muri “Blood & Water’’ yitwa Puleng Khumalo.

Iyi filime ica kuri Netflix yayigaragayemo guhera icyo gihe kugeza uyu munsi muri ‘season’ ya kane iheruka kujya hanze muri uyu mwaka. Mu mwaka ushize yagaragaye mu yitwa “Fight Like a Girl’’ yitwa Safi.

Yatangiye kumenya ko afite impano yo gukina filime ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *