wex24news

Umunyamakuru Gershkovich mu mbohe zahererekanyijwe hagati ya USA n’u Burusiya

Abanyamerika batatu barimo umunyamakuru wa Wall Street Journal, Evan Gershkovich, babohowe mu masezerano yo guhinduranya imfungwa n’u Burusiya, basubiye ku butaka bwa Amerika kuri uyu wa Kane ushize.

featured-image

Gershkovich, w’imyaka 32, wari wakatiwe imyaka 16 y’igifungo ku byaha by’ubutasi, ni umwe mu mfungwa 16 zahinduranyijwe n’imfungwa umunani z’Abarusiya mu byavuzwe ko ari ihererekanya rikomeye kuva intambara y’ubutita yarangira hagati y’u Burusiya n’Uburengerazuba.

Guhererekanya imbohe byabereye ku kibuga cy’indege cyo muri Turkiya harimo no kurekura uwahoze ari umusirikare w’umunyamerika Paul Whelan, n’umunyamakuru w’Umurusiya ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Alsu Kurmasheva.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cy’ibirindiro bya gisirikare, Joint Base Andrews, muri Maryland, Gershkovich, Kurmasheva na Mr Whelan bavuye mu ndege bakomererwa amashyi n’abaje kubakira nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Bose uko ari batatu bakiriwe na Perezida wa Amerika, Joe Biden, na Visi-Perezida, Kamala Harris , mbere y’uko bakirwa n’imiryango yabo.

Babanje kwifotorezaho no kuganira gato n’abaje kubakira mbere yo kuva kuri ibi birindiro bya gisirikare nyuma y’isaha bakurikirwa na Perezida Biden na Visi Perezida Kamala.

Avuga mbere yo kugaruka kwabo, Perezida Biden yishimiye irekurwa ryabo maze atangaza ati: ’Amagorwa yabo y’ubugome yarangiye. “

Yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa ba Amerika, cyane cyane u Budage na Slovenia, anashimira irekurwa rya Whelan, Gershkovich, na Kurmasheva ndetse na Vladimir Kara-Murza wakunze kunenga Klemlin avuga ko ari intsinzi ya dipolomasi.

Abanyamerika batatu barekuwe bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Brooke Army Medical Centre muri Texas kugira ngo basuzumwe.

Aya masezerano yari amaze amezi arenga 18 ategurwa kandi bigaragara ko yari ashingiye ku cyifuzo cya Moscou cyo kugaruka kwa Vadim Krasikov, wakatiwe igifungo cya burundu mu Budage azira ubwicanyi bwabereye muri parike ya Berlin, ubu wasubiye mu Burusiya.

Perezida wa Turkiya yavuze ko muri rusange, abantu 24 baturutse muri gereza zo mu bihugu birindwi bitandukanye bahinduranyirijwe i Ankara.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara havugwa ko izo mfungwa zaturutse muri Amerika, u Budage, Pologne, Slovenia, Norvege, u Burusiya, na Belarus.

Iri tangazo ryongeyeho ko abantu icumi, barimo abana bato babiri, bimuriwe mu Burusiya, imfungwa 13 mu Budage, batatu muri Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *