wex24news

Umutoza wa Police HC yahagaritswe umwaka mu bikorwa bya Handball

Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine yahagaritswe n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) amezi 12 atagaragara mu bikorwa by’uyu mukino n’amande y’ibihumbi 200 Frw.

Si umutoza wafatiwe ibihano gusa kuko na Police HC atoza yaciwe amande y’ibihumbi 500 Frw.

Ni ibihano FERWAHAND yafatiye iyi kipe nyuma yo kwikura mu kibuga mu mukino wa mbere w’iya kamarampaka muri Shampiyona ya Handball 2024 yahuyemo na APR HC.

Uyu mukino wabaye tariki 29 Kamena 2024 kuri Maison de Jeunes Kimisagara wasubitswe ku munota wa 19 n’amasegonda 20 nyuma y’aho iyi kipe ya Police y’Igihugu yanze gukomeza gukina ivuga ko iri kwibwa bikomeye.

Icyo gihe abakinnyi bavuye mu kibuga barataha ndetse n’umutoza ntiyagira icyo abikoraho. Byarangiye uwo mukino ubazwe nka mpaga ndetse biza no kurangira APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuzuza intsinzi 2-1.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *