wex24news

Zion Temple Celebration Center, ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center, ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, itorero riyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza  rimaze rishinzwe.

Ni isabukuru izahuzwa n’igiterane Africa Haguruka, kigiye kuba ku nshuro yayo ya 25, icyo giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 aho hazajya haba ibiterane by’ububyutse ndetse n’inyigisho  zitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Muhirwa Jerome, yavuze ko Africa Haguruka yatangijwe hagamijwe gufasha Umugabane wa Afurika guhaguruka.

Ati “Iyo umuntu ahagurutse akava mu bujiji, akava mu ndwara, icyo gihe ubuzima nyakuri buba butangiye.”

Yashimye urugendo rw’imyaka 25 Itorero rimaze rishinzwe n’uruhare ryagize mu ngeri zitandukanye z’Abanyarwanda muri rusange.

Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert yagaragaje ko Africa Haguruka yatangiye ari ijwi ry’ibyiringiro n’ubuhanuzi bigendanye n’uko Umuryango Nyarwanda wari uhagaze.

Ati “Ubundi itangira bwari ubutumwa burangurura bumeze nk’ubuhanuzi, umuhanuzi avuga ibizaba, bakamubwira amagambo amusubizamo ibyiringiro kandi ni na ko Ijambo Africa Haguruka ryumvikanaga. Ryari Ijambo rigoye kumva ukurikije uko u Rwanda rwari rumeze.”

Yagaragaje ko mu myaka itanu ya mbere habayeho inyigisho zo gukira ibikomere no kwiyunga biturutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, hakurikiyeho igihe cyo kwigirira icyizere.

agaragaje ko umwihariko w’iki giterane harimo ubufatanye bw’amatorero atandukanye aho inyigisho zimwe na zimwe zizabera mu matorero arimo City Light Foursquare Gospel Church, Anglican Church Remera, Calvary Wide Fellowship Ministries n’ahandi.

Pasiteri Umuhoza Barbara usanzwe ari n’Umwanditsi w’ibitabo yagaragaje ko kuri iyi nshuro hari igitabo cyanditswe gikubiyemo incamake ku rugendo rw’imyaka 25 ya Africa Haguruka ndetse n’ubuhanuzi bw’ahazaza.

Ni igitabo gifite umutwe ugira uti “Afurika Haguka urabagirane; Urugendo rw’imyaka 25 yo guhagurutsa Umugabane wa Afurika.”

Muri icyo gitabo kandi Pasiteri Umuhoza Barbara yagaragaje ko gikubiyemo ibikorwa bifatika byagiye bitangizwa biturutse kuri icyo giterane birimo gutangiza amashuri, gutangiza amatorero, kwagura ibikorwa by’ishoramari n’ibindi.

Pst Umuhoza Barbara, yagaragaje ko mu myaka 25 icyo giterane gikorwa nibura hafi abantu ibihumbi 10 bakijijwe, abarenga 4800 barabatijwe, abarenga ibihumbi 279 baracyitabira mu gihe ubutumwa bwakivugiwemo bwarebwe nibura inshuro miliyoni 40 ku Isi hose.

Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ariko biteganyijwe ko gishobora kuzashyirwa mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Biteganyijwe ko kandi icyo gitabo kizashyirwa no kuri Amazon.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *