wex24news

Amissi Cédric yerekeje muri kiyovu sports

Nyuma yo guhabwa amafaranga n’Umujyi wa Kigali, Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe Amissi Cédri umaze iminsi ayikoreramo imyitozo.

No photo description available.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yahamirije IGIHE ndukesha iyi nkuru, ko aya makuru ari impamo gusa yirinda kugira byinshi ayatangazaho.

Ati “ Nibyo Amissi Cédric ni umukinnyi wa Kiyovu Sports.”

Amissi ni umwe mu bakinnyi bakomeye banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda mu myaka 10 ishize gusa uyu mukinnyi w’imyaka 34 amaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

Imyitozo ya Kiyovu Sports imaze iminsi igaragaramo abakinnyi biganjemo Abarundi banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda nka Kwizera Pierrot, Mbirizi Eric, Bimenyimana Bonfils Caleb n’abandi.

Abajijwe niba nabo bari mu biganiro n’iyi kipe, Minani yavuze ko nta gahunda ihari ahubwo bari gufashwa n’umutoza Bipfubusa Joslin gukora imyitozo.

Minani yakomeje avuga ko ubu bagiye gutangira shampiyona bameze neza nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ubahaye amafaranga cyane ko usanzwe ubagenera miliyoni 150 Frw ku mwaka.

Ati “ Ubu tugiye gutangira shampiyona nta gahinda dufite kuko Umujyi wa Kigali watunejeje. Ndababwiza ukuri ko muzabona Kiyovu Sports mutakekaga.”

Nubwo bimeze bityo, Kiyovu Sports ikomeje gukorora icira ireba uko yava mu bihano byo kutagura abakinnyi yafatiwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera ibirarane ibereyemo abakinnyi batandukanye.

Icyakora iyi kipe iheruka kwishyura umunyezamu Emmanuel Kalyowa inageze kure ibyo kwishyura John Mano na Ndikumana Codjifa bityo igakomorerwa burundu kongera kwandisha abakinnyi muri FIFA.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *