wex24news

Chley agiye gutaramira Abaturarwanda.

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Chley wamamaye mu ndirimbo ‘Komasava’ iri mu zigezweho muri iyi minsi, agiye gutaramira Abaturarwanda.

Umuhanzikazi wagaragaye mu ndirimbo iri mu zigezweho ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Chley ni umuhanzi ugaragara mu ndirimbo yasubiwemo ya ‘Komasava’ yahuriyemo n’ abahanzi b’ibyamamare nka Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriaa, na Khalil Harrison.

Uyu muhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, azakorera igitaramo mu Rwanda, kizabera mu Mujyi wa Kigali, tariki 09 Kanama 2024.

Iki gitaramo kiri ku rutonde rw’ibindi bitaramo afite agiye gukorera mu Bihugu binyuranye ku Isi, aho agiye gukora ibyo yise ‘International tour’.

Ibi bitaramo bya Chley agiye gukorera mu gikorwa yise ‘International Tour’ yabitangiriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ku wa 03 Kanama 2024.

Chley yatangiye umuziki we wo mu njyana y’Amapiano muri 2021, mu Gihugu avukamo cya Afurika y’Epfo ari na ho yahuriye n’ abahanzi bakomeye bakamufasha kuzamuka mu njyana y’Amapiano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *