wex24news

Gen Muhoozi yatagaje ko azitabira irahira rya Perezida Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye gusura u Rwanda aho azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe tariki 11 Kanama 2024.

Image

Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama, Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba ngiye gusura iwacu ha kabiri ariho mu Rwanda. Nzitabira irahira rya Afande Kagame. Nta kabuza ko bizaba ari ibiriro bya mbere muri Afurika. Harakabaho Urukundo [Rukundo Egumeho!]”.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 yari ishize avutse. Icyo gihe yari umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umutekano.

Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *